Back to top

Sabbath Bible Lessons

Ubutumwa Bwiza uko Bwanditswe na Yohana (Umugabane wa 1)

 <<    >> 
Icyigisho 7 Ku Isabato, 15 Gashyantare 2025

Yesu na Yohana Umubatiza

ISOMO RYO KUZIRIKANWA: “Uwo akwiriye gukuzwa, naho jye nkwiriye kwicisha bugufi.” (Yohana 3:30).

“Umukiza wacu yavuze ko Yohana Umubatiza ariwe muhanuzi ukomeye kuruta abandi [bahanuzi bose]. Nyamara se, mbega ukuntu amagambo y’uwo muntu w’Imana atandukanye n’ay’abantu benshi bavuga ko ari abagabura b’iby’umusaraba! Igihe yabazwaga niba ariwe Kristo, Yohana yavuze ko atari akwiriye no gupfundura udushumi tw’inkweto za Shebuja.” – Ibihamya by’Itorero, vol 5, p.224.

Ibitabo Byifashishijwe:   Ibitabo Byifashishijwe 

Kuwa Mbere 9 Gashyantare

1. IKIBAZO CYAVUTSE MU BIGISHWA

a. Ni ikihe kibazo cyavutse hagati y’abigishwa ba Yohana n’Abayuda? Yohana 3:25.

“Abigishwa ba Yohana bitegerezanyije ishyari uburyo Yesu yarushagaho kwamamara. Batangira kwitegura kunenga umurimo we, kandi bidatinze baba babonye uburyo. Havutse ikibazo hagati yabo n’Abayuda bibaza niba umubatizo uhanaguraho umuntu icyaha; bakomeza bavuga ko umubatizo wa Yesu utandukanye n’uwa Yohana. Bidatinze bagirana impaka n’abigishwa ba Kristo ku bijyanye n’amagambo akwiriye gukoreshwa mu kubatiza, kandi na none ku iherezo baje kwibaza uwahaye Yesu uburenganzira bwo kubatiza.” – Uwifuzwa Ibihe Byose, p.178.

b. Ni gute abigishwa ba Yohana bagaragaje ko bagiriraga ishyari umurimo wa Kristo, kandi se, ni ikihe gisubizo cyiza yatanze? Yohana 3:26,27.

“Yohana yari afite muri kamere ye amakosa n’intege nke nk’iziboneka mu bandi bantu, ariko gukorwaho n’urukundo mvajuru byari byarahinduye imibereho ye. Yiberagaho imibereho irangwa n’umwuka uzira inarijye no kurarikira ibikomeye, kurutaho akabaho imibereho itarangwamo ukutanyurwa n’ishyari. Ntiyagaragaje kwifatanya mu kutanyurwa kwaranze abigishwa be, ahubwo yerekanye neza uko yari asobanukiwe isano iri hagati ye na Mesiya, n’uburyo yakiranye ibyishimo Uwo yari yarateguriye inzira.” – Ibid., p.179.


Kuwa Kabiri 10 Gashyantare

2. UMURIMO WA YOHANA

a. Ni gute Yohana yagaragaje ko yari asobanukiwe umurimo we? Yohana 3:28,29.

“Yohana yigaragaje nk’umuranga wakoraga umurimo nk’uw’intumwa ihuza imiryango yombi, y’abitegura gushyingiranwa. Ubwo umukwe yari amaze kwakira umugeni we, umurimo w’umuranga wari urangiye. Yishimiye umunezero w’abari bamaze guhuzwa n’umurimo yari yarakoranye imbaraga. Yohana yari yarahamagariwe kuyobora abantu kuri Yesu, kandi byari ibyishimo bye kubona umurimo w’Umukiza ujya mbere.” – Uwifuzwa Ibihe Byose, p.179.

b. Sobanura umurimo wa Yohana, ndetse n’uwacu. Yohana 1:23,29.

“Yohana yari yarageze ku rugero rwo kwigomwa ibimunezeza, kuko yitegerezaga Umucunguzi mu kwizera. Ntiyigeze atekereza kwireherezaho abantu, ahubwo yaharaniraga kurushaho kuzamura ibitekerezo byabo, kugeza ubwo bizashyika kuri Ntama w’Imana. We ubwe yari ijwi, yari ijwi rirangururira mu butayu. Noneho yari anejejwe no kwemera guceceka no kutagaragara, kugira ngo amaso yose ahindukirire Umucyo w’Ubugingo.

“Abanyakuri ku muhamagaro wabo nk’intumwa z’Imana ntibazishakira icyubahiro ubwabo. Kwikunda kuzamirwa n’urukundo rwa Kristo. Nta kurushanwa kuzangiza umurimo w’agaciro kenshi w’ubutumwa bwiza. Bazasobanukirwa ko ari umurimo wabo kwamamaza [inkuru nziza], nkuko Yohana yabigenje, bagira bati: “Nguyu Umwana w’intama w’Imana ukuraho ibyaha by’abari mw’isi.” Yohana 1:29. Bazerereza Yesu, kandi hamwe na we inyokomuntu izashyirwa hejuru. “Nimwumve uko Iyo iri hejuru cyane, ituye ahahoraho ivuga, izina ryayo ni Uwera ikavuga iti ‘Aho ntuye ni hejuru kandi harera. Mbana n’ufite umutima umenetse wicisha bugufi, kugira ngo mpembure imyuka y’abicisha bugufi, mpembure n’abafite imitima imenetse.” Yesaya 57:15.” – Ibid., p.179,180.

“Ntukishakire ibinezeza n’ibikunogeye, ahubwo ujye ushaka kumenya ibyo Imana ishaka kandi ubikore. Buri wese yibaze ati: ‘Mbese nta muntu n’umwe nshobora kwerekeza ku Mwana w’Intama ukuraho ibyaha by’abari mu isi? Mbese sinshobora guhumuriza umuntu wihebye? Mbese sinshobora kuba igikoresho cyo gukiza abantu runaka bakagera mu bwami bw’Imana?’ Turashaka ko Umwuka w’Imana akabakaba imitima yacu mu buryo bwimbitse cyane, kugirango twebwe ubwacu tudashobora kwiyambika imyambaro yera gusa, ahubwo na none tubere abandi icyitegererezo cyiza; bityo amazina yabo ashobore kwandikwa mu gitabo cy’ubugingo; ubutazigera ahanagurwamo.” — Historical Sketches, p.140.


Kuwa Gatatu 11 Gashyantare

3. IMPANO Y’UMWUKA

a. Ni gute abantu benshi bakiriye ubutumwa bwa Kristo? Yohana 3:32.

“Abigishwa ba Yohana bavugaga ko abantu bose basanga Kristo; ariko Yohana yababwiranye ubushishozi bureba kure agira ati: “Ntacyo umuntu yashobora kwiha ubwe;” bityo bake ni bo bari biteguye kumwemera nk’Umukiza ubakiza ibyaha. Ariko “uwemera ibyo ahamya, aba yemeye n’uko n’Imana ari inyakuri.” Yohana 3:33.” – Uwifuzwa Ibihe Byose, p.181.

b. Ni nde wahawe impano y’Umwuka Wera? Yohana 3:34.

“Tubasha kwakira umucyo wo mw’ijuru igihe gusa dufite ubushake bwo kwemera gupfa ku narijye. Ntitubasha gusobanukirwa n’imico y’Imana, cyangwa ngo twemere Kristo kubwo kwizera, keretse gusa twemeye kuzana buri gitekerezo kikaba imbohe yo kumvira Kristo. Ababigenza batyo bose bahabwa Umwuka Wera ku rugero rutagabanije. Muri Kristo “ni ho hari kuzura k’Ubumana kose mu buryo bw’umubiri. Kandi mwuzuriye muri we.” Abakolosayi 2:9,10.” – Ibid.

c. Ni gute urufunguzo rwo guhabwa Umwuka Wera mu rugero rwagutse rwongeye guhishurirwa mu Byanditswe Byera? Yohana 14:15 – 17; Ibyakozwe n’Intumwa 5:32.

“Ntitugomba kuvuga gusa ngo, ‘Ndizeye’, ahubwo dukwiriye gushyira ukuri mu bikorwa. Gukurikiza ubushake bw’Imana haba mu magambo, mu myitwarire no mu mico yacu, nibyo bihamya umubano n’isano dufitanye na Kristo. Igihe cyose umuntu azinutswe icyaha, aricyo kwica amategeko, imibereho ye izakurikiza amategeko, ndetse yumvire ubudakebakeba. Uyu ni umurimo w’Umwuka Wera. Iyo umucyo wo mu ijambo ry’Imana wiganwe ubushishozi, usanga ijwi ry’umutimanama, ariryo mbaraga y’Umwuka Wera, ribyarira mu mutima urukundo nyakuri umuntu akunda Kristo witanze nk’igitambo gishyitse kugirango acungure umuntu: umubiri, umwuka n’ubugingo. Kandi urukundo rugaragarizwa mu kumvira. Umurongo utandukanya uzaba ugaragara neza kandi wiranga hagati y’abakunda Imana kandi bubahiriza amategeko Yayo n’abatayikunda kandi basuzugura amategeko n’amateka Yayo.” – Ibihamya by’Itorero, vol 6, p.92.


Kuwa Kane 12 Gashyantare

4. AGACIRO K’UMUBATIZO

a. Kubera iki ari iby’ingenzi ko dusobanukirwa intambwe dutera dusanga Kristo igihe dufashe umwanzuro wo kubatizwa? Yohana 3:36.

“Ukuyeho Kristo, umubatizo, kimwe n’indi mihango, ntacyo bimaze.” – Uwifuzwa Ibihe Byose, p.181.

“Nta mpamvu yo kujya impaka yuko umubatizo wa Kristo cyangwa uwa Yohana wezaho ibyaha. Ni ubuntu bwa Kristo buha umuntu ubugingo.” – Ibid.

“Kandi muri Kristo gusa, niho habonerwa ukudapfa. Yesu yaravuze ati: ”Uwizera uwo Mwana aba abonye ubugingo buhoraho: Ariko utumvira uwo Mwana, ntazabona ubugingo, ahubwo umujinya w’Imana uguma kuri we.’’ Yohana 3:36. Umuntu wese akwiriye kuza kwakira iyo migisha adahenzwe niba agendera mu byo asabwa. ”Abashaka ubwiza n’icyubahiro no kudapfa, babishakisha gukora ibyiza, badacogora baziturwa ubugingo buhoraho.” Abaroma 2:7.” – Intambara Ikomeye, p.533.

“Umubatizo ni igihamya gikomeye cyane cy’uko umuntu azinutswe isi. Abantu babatirijwe mu butatu bwa Data wa twese, Umwana n’Umwuka Wera mu itangira ry’ubuzima bwabo bwa Gikristo, bahamya ku mugaragaro ko baretse gukorera Satani, bakaba bahindutse abagize umuryango w’ibikomangoma, bakaba ari abana b’Umwami w’ijuru.” – Ibihamya by’Itorero, vol 6, p.91.

b. Sobanura amagambo atangaje yavuzwe na Yohana Umubatiza agaragaza ukwimbika kw’imibereho nyakuri isobanurwa n’umubatizo. Luka 3:7,8.

“Yohana yageraga ishoka ku mizi y’igiti. Yamaganaga icyaha ntatinye ingaruka zamubaho, maze ategurira inzira Umwana w’Intama w’Imana.

“Ubwo Herode yumvaga ubuhamya bwa Yohana bukomeye kandi budakebakeba, yakozwe ku mutima maze n’amatsiko menshi abaza icyo agomba gukora kugira ngo abe umwigishwa we. Yohana yari azi neza ko Herode agiye kurongora umugore w’umuvandimwe we nyamara umugabo w’uwo mugore yari akiriho maze abwiza Herode ukuri ko amategeko atabyemera.” – Inyandiko z’Ibanze, p.154.

“Yohana Umubatiza yarwanyije icyaha yeruye mu bantu bacishije bugufi ndetse no mu bo mu rwego rwo hejuru. Yabwiye ukuri abami n’ibikomangoma atitaye ko bari bumwumve cyangwa bakabisuzugura. Yavugaga yerekeje ku muntu ku giti cye kandi yeruye.” – Ubutumwa Bwatoranyijwe, vol 2, p.149.


Kuwa Gatanu 13 Gashyantare

5.UBURYO BW’IMIKORERE BURANGWAMO UBWENGE

a. Mbese Yesu yakoze iki igihe yamenyaga ko Abafarisayo barimo kugerageza guteza amakimbirane hagati ye na Yohana? Yohana 4:1 – 3.

“Yesu yari azi ko [Abafarisayo] bazakora ibishoboka byose kugira ngo bacemo ibice abigishwa be n’aba Yohana. Yari azi ko inkubi y’umuyaga wari uriho wirundanya kugira ngo utembane abahanuzi bakomeye cyane kuruta abandi bigeze guhabwa isi. Mu kwirinda icyatuma habaho kutumvikana no kwicamo ibice, ahagarika imirimo ye bucece, maze ajya i Galilaya. Natwe rero, nubwo twaba mu kuri, dukwiriye kugerageza kwirinda ikintu icyo aricyo cyose cyatuma hababo impaka no kutumvikana. Kuko igihe cyose [iyo] ibyo bivutse, bivamo gutakaza ubugingo bwa bamwe. Igihe cyose habonetse ikibasha kuvamo gucikamo ibice, dukwiye gukurikiza urugero rwa Yesu na Yohana Umubatiza.” – Uwifuzwa Ibihe Byose, p.181.

b. Ni iki twakwigira ku nyifato ya Yohana ku gukemura amakimbirane? Yohana 3:30.

“Kimwe nk’abigishwa ba Yohana, benshi bumva ko kujya mbere k’umurimo gushingiye ku mukozi wa mbere. Umuntu akaba ari we uhangwa amaso aho kuyahanga Imana, ishyari rikazamo, maze umurimo w’Imana ukangizwa. Bityo uwo uhawe icyubahiro kitamukwiriye agashyirwa mu kigeragezo cyo kwiyemera. Ntabona ko na we abashishwa n’Imana. Abantu bigishwa kwiringira kuyoborwa n’umuntu, noneho bakagwa mw’ikosa, bityo bakava ku Mana.

“Umurimo w’Imana ntugomba kugira ishusho n’ikimenyetso [aricyo kirango] by’umuntu. Uko ibihe biha ibindi Uwiteka azagenda awuzanamo abakozi batandukanye, abagire ibikoresho asohorezamo umugambi we mu buryo burushijeho kuba bwiza. Barahirwa abemera gucishwa bugufi, bakavuga nka Yohana Umubatiza bati, “Uwo akwiriye gukuzwa, naho jye nkwiriye kwicisha bugufi.” – Ibid., p.182.


Kuwa Gatandatu 14 Gashyantare

6. IBIBAZO BYO KUZIRIKANWA

1. Ni ukubera iki abigishwa ba Yohana bagiriye ishyari umurimo wa Kristo?

2. Ni iki Yohana yabwiye abigishwa be?

3. Mbese impano y’Umwuka Wera yatanzwe kubw’uwuhe mugambi?

4. Ni gute umubatizo usohoza intego yawo nyakuri?

5. Ni iki Yesu na Yohana bakoze igihe babonaga ko hari akaga k’amakimbirane hagati y’abigishwa babo?

 <<    >>